Mu bapfuye harimo umugore n’umwana we! Gicumbi habereye impanuka iteye ubwoba y’imodoka ya Fuso yagonze indi modoka y’ivatiri irenga imuhanda igonga n’abanyamaguru bahasiga ubuzima

Abantu batatu, barimo umubyeyi n’umwana we, baguye mu mpanuka y’imodoka yabereye mu karere ka Gicumbi, umurenge wa Mutete.

Iyi mpanuka yabaye ku wa 16 Gashyantare 2025 mu Mudugudu wa Gihira, Akagari ka Gaseke. Yatewe n’imodoka yo mu bwoko bwa Fuso Mitsubishi ifite plaque RAH 072G, yavaga i Gicumbi yerekeza i Kigali. Iyo modoka yashatse kunyura ku ivatiri yo mu bwoko bwa Toyota Corolla ifite plaque RAH 774, bikarangira igonze abaturage bari ku ruhande rw’umuhanda.

Abitabye Imana ni umugabo w’imyaka 29, undi mugore w’imyaka 40, n’umwana w’imyaka ine wari uhetswe na nyina. Uyu mwana yajyanywe kwa muganga mu bitaro bya Byumba, ariko yahise yitaba Imana nyuma y’uko na nyina we yari amaze gupfa.

Abaturage babonye iyi mpanuka bavuze ko Fuso yashatse kunyura ku ivatiri, igahita igonga abanyonzi bari batwaye amagare. Umwe yagize ati: “Fuso yerekezaga i Kigali, maze igeze ahantu yashakaga kunyura ku ivatiri, ihita iyigonga ndetse n’amagare yazaga aturutse i Gicumbi.”

0 0 votes
Article Rating
Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
      
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x
Scroll to Top