Bamwe mu bari mu modoka iherutse gukora impanuka ikomeye mu Karere ka Rulindo, igahitana abantu 20, bagaragaje agahinda batewe no kubona bamwe mu baturage babagezeho bwa mbere bashishikajwe no gutwara ibintu byabo aho kubatabara, nyamara hari benshi bari bakeneye ubutabazi bwihuse.
Iyo mpanuka yabaye mu Murenge wa Rusiga, hafi y’ahazwi nko ku Kirenge, ubwo bisi ya International Express yarengaga umuhanda ikagwa mu kabande. Iyi modoka yari itwaye abagenzi 53, igahitana 20, mu gihe abandi bakomeretse bikomeye, barimo abakirwariye mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK).
Bamwe mu barokotse iyi mpanuka batangaje ko aho kubona ubutabazi bwihuse, bahuye n’abaturage bagize amahirwe yo kubageraho mbere, ariko bakabikora bagamije kubiba.
Jean Damascène Iranzi, umwe mu bakomeretse bikomeye, yavuze ko yari yavunitse akaguru n’akaboko, maze akiyambaza umuntu ngo amufashe. Icyamutunguye ni uko uwo muntu aho kumutabara yamukuriyemo jacket ye akayitwara.
Yagize ati: “Natabaje nsaba ko bamfasha, ariko aho kubikora, umwe yankuyemo itiriningi arayijyana. Nari mfite igikapu kirimo ibyangombwa byanjye byose, ariko n’ubu sindamenya aho byagiye.”
Undi warokotse iyi mpanuka, umugore wari ufite igikapu kirimo inkweto, yatangaje ko abaturage bahageze bagiye bagamije kwiba aho gutabara. Ati: “Aho kugira ngo badufashe, bagiye gufata inkweto bari basanze mu gikapu cyanjye, ndetse banasaka n’ibindi bikapu. Abantu nk’abo ni abo kugawa.”
Chadrack Kikombe, Umunyekongo wari muri iyo modoka agiye i Goma, yavuze ko ibyo yari afite byose byatwawe n’abo baturage. Ati: “Ubu nta byangombwa na bimwe nsigaranye. Telefone yanjye yabuze, mudasobwa yanjye na yo bayitwaye.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko kwiba umuntu wakoze impanuka ari icyaha gihanwa n’amategeko.
Yagize ati: “Kwiba umuntu warokotse impanuka ni icyaha. Kuba warokotse ntibivuze ko abantu bagomba kugutwara ibintu byawe. Kurira ikintu cy’undi, cyane cyane igihe ntacyo ashoboye gukora ngo yirwanaho, ni ubugizi bwa nabi kandi bibujijwe n’amategeko.”
Nyuma y’iyo mpanuka, inzego zitandukanye zirimo Polisi y’u Rwanda, inzego z’ibanze, n’abaganga, zakoranye kugira ngo hatabarwe abakomeretse. Guverinoma y’u Rwanda na yo yasohoye itangazo yihanganisha imiryango y’ababuze ababo, inizeza ubufasha bukenewe ku bakomeretse n’ababuze ababo.