Birabe ibyuya muri Murera! Rayon Sports yavunikishije kapitene wayo Muhire Kevin na rutahizamu wayo Fall Ngaghe mu gihe yari igeze aho rukomeye

Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin, yatangaje ko atizeye neza niba azakina umukino wo mu mpera z’icyumweru uzabahuza na Amagaju FC. Ibi byatewe n’imvune yagiriye mu mukino Rayon Sports yasezereyemo Rutsiro FC muri 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro.

Rayon Sports yatsinze Rutsiro FC ibitego 2-0, byiyongera ku byo yari yatsinze mu mukino ubanza (2-1), maze ikomeza ku giteranyo cy’ibitego 4-1. Nubwo ikipe yishimiye intsinzi, yahuye n’igihombo gikomeye kuko yatakaje Kapiteni Muhire Kevin ndetse na rutahizamu Fall Ngagne bombi bagize imvune.

Burya ntabwo ari impuhwe za Airtel cyangwa iza MTN, ukuri kuri telefone zigura urusenda za Airtel n'iza MTN

Muhire, wavunitse ku mukino wa Kiyovu Sports, yavuze ko n’ubundi atari ameze neza mbere y’uyu mukino. “Bambwiye ko ngomba gukina uyu munsi ariko ntabwo nari niteguye,” yatangaje nyuma y’umukino. Yaje gusohoka mu kibuga ku munota wa 30 kubera ububabare.

Ku bijyanye no kugaruka kwe mu kibuga, Muhire yagize ati: “Ntabwo nizeye neza 100% niba nzaboneka ku mukino w’Amagaju FC. Sindamenya igihe nzamara hanze, ariko imvune yo ku mukaya (hamstring) isaba icyumweru kimwe cyangwa bibiri.”

Si Muhire wenyine wahuye n’ikibazo cy’imvune kuko na rutahizamu Fall Ngagne yasohotse mu kibuga ku munota wa 68. Gusa, imvune ye ntivugwaho rumwe kuko itagaragaye nk’iremereye.

Rayon Sports irasura Amagaju FC ku wa Gatandatu, tariki ya 22 Gashyantare 2025, saa 17:00 kuri Stade ya Huye. Ni umukino uzaba ukomeye cyane kuko Amagaju FC izwiho kugora amakipe akomeye, by’umwihariko iyo akiniye i Huye. Ikipe y’Abafana (Gikundiro) irasabwa gukina idafite amakosa, cyane cyane niba izaba ibura abakinnyi bayo bakomeye.

Burya ntabwo ari impuhwe za Airtel cyangwa iza MTN, ukuri kuri telefone zigura urusenda za Airtel n'iza MTN
0 0 votes
Article Rating
Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
      
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x
Scroll to Top