Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yahagaritse ubufatanye mu iterambere n’u Bubiligi nyuma y’uko icyo gihugu cyihuje na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu bukangurambaga bugamije gukomanyiriza u Rwanda no kuruhagarikira inkunga y’iterambere.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 18 Gashyantare 2025, u Rwanda rwagaragaje ko nubwo Umuryango Mpuzamahanga usabwa gushyigikira inzira z’ubuhuza zatangijwe n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), na SADC kugira ngo habeho umuti urambye ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, u Bubiligi bwahisemo gukorana na RDC mu bikorwa bigamije guhagarika inkunga igenerwa u Rwanda.
Itangazo rikomeza rivuga ko u Bubiligi bwafashe icyemezo gishingiye kuri politiki cyo gufata uruhande muri aya makimbirane. Nubwo bifite uburenganzira bwo kugira ibyo bihitamo, u Rwanda rwagaragaje ko kuvanga iterambere na politiki bidakwiye, kuko inkunga igenewe iterambere itagomba kuba igikoresho cyo gushyira igitutu ku bihugu byo mu Karere.
Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko ibihano bishingiye ku guhitamo uruhande rumwe ari uburyo bwo kwivanga mu bibazo bya Afurika, bishobora guca intege imbaraga zo gushaka amahoro no gukomeza kudindiza ibisubizo birambye. Yagaragaje ko amateka yerekanye ko bene ibi bihano atari uburyo bukemura ibibazo, ahubwo bikomeza gukurura umwuka mubi no kuzambya umutekano.
Bishingiye kuri iyo myanzuro, u Rwanda rwemeje ko ruhagaritse imikoranire yose n’u Bubiligi mu bijyanye n’iterambere mu gihe cyari cyarateganyijwe kuva 2024 kugeza 2029. Muri iyo gahunda, u Bubiligi bwari bwemeye gutanga inkunga ya miliyoni 95 z’Ama-Euro, aho miliyoni 80 zari zisigaye zitarakoreshwa.
U Rwanda rwasobanuye ko rudashobora guterwa ubwoba n’uwo ari we wese ku bijyanye n’ubusugire n’umutekano warwo. Rwanibukije ko ibibazo bikomeje kuba mu Burasirazuba bwa RDC bituruka ku kunanirwa kuzuza inshingano kwayo no ku bwitange buke bw’umuryango mpuzamahanga mu guhashya umutwe wa FDLR ukomeje guhungabanya umutekano mu karere.
Guverinoma y’u Rwanda yasabye ko ubufatanye bw’ibihugu mu iterambere bushingira ku bwubahane, aho kudakoreshwa nk’igikoresho cya politiki.