Ku wa Kane, tariki ya 20 Gashyantare, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ibihano byafatiwe Gen (Rtd) James Kabarebe, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubutwererane bw’akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda. Amerika imushinja kugira uruhare rukomeye mu bufasha u Rwanda ruha umutwe wa M23.
Ibi bihano byatangajwe n’Ibiro bishinzwe kugenzura imitungo mpuzamahanga muri Minisiteri y’Imari ya Amerika (OFAC). Uretse Kabarebe, Amerika yafatiye ibihano Lawrence Kanyuka, umuvugizi w’ishami rya politiki ry’umutwe wa M23, ndetse n’amasosiyete ye akorera mu Bufaransa no mu Bwongereza.
Amerika yatangaje ko ibi bihano ari igihamya cy’ubushake bwayo bwo gukumira no kuryoza abayobozi bakomeye nk’aba bombi, kubera uruhare bashinjwa mu bikorwa bya RDF na M23 byo guhungabanya umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Nubwo Washington itatangaje ibyihariye ku bihano yafatiye Kabarebe na Kanyuka, bisanzwe bizwi ko abafatiwe ibihano nk’ibi babuzwa kwinjira ku butaka bwa Amerika no gukoresha imitungo bahafite.
Mu kiganiro aheruka kugirana n’ikinyamakuru Jeune Afrique, Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rutajya rutinya ibihano by’ibindi bihugu, kuko rugomba kubanza kwita ku mutekano warwo mbere ya byose.
Yagize ati: “Ibihugu bimwe byagize uruhare muri iki kibazo, nk’Ababiligi n’Abadage bahoze ari abakoloni, biradutera ubwoba bivuga ibihano kuko duhagarariye uburenganzira bwacu. Barumva ko bidutera ubwoba? Byumvikane neza: aho guhitamo hagati y’ibibangamira umutekano w’igihugu no gufatirwa ibihano, nahitamo guhangana n’ibigamije kudutera ibibazo, ntitaye ku bihano.”
Perezida Kagame yagarutse ku bihe bikomeye u Rwanda rwanyuzemo, cyane cyane Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko ibyabaye icyo gihe byari bikomeye kurusha ibihano bishobora gufatirwa igihugu. Yatanze urugero rw’umugore wabwiwe guhitamo uburyo yicwa, maze agahitamo kudasubiza, nk’ikimenyetso cyo kwanga gutinya abamwicaga.