Ubuyobozi bwa Formula One (F1) bwamaganye ubusabe bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bwifuzaga ko u Rwanda ruvanywamo nk’igihugu cy’Afurika gishobora kwakira isiganwa ry’imodoka. F1 yavuze ko izasuzuma ubusabe bwose hashingiwe ku nyungu zayo n’indangagaciro z’umukino.
Mu Ukuboza 2024, u Rwanda rwagaragaje ubushake bwo kwakira Grand Prix ya Formula One mu Nama y’Inteko Rusange y’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wo Gusiganwa mu Modoka (FIA) yabereye i Kigali. Muri Kanama 2024, hari hamaze kuvugwa ko u Rwanda ruri mu biganiro na F1 kuri iyi gahunda, byemezwa na Stefano Domenicale, Umuyobozi Mukuru wa Formula One, wavuze ko ibiganiro byagombaga gukomeza muri Nzeri uwo mwaka.
RDC, imaze iminsi isaba amahanga gufatira u Rwanda ibihano, yagerageje no kuburizamo ubusabe bwarwo bwo kwakira isiganwa rya F1. Muri Mutarama 2025, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Therese Kayikwamba Wagner, yandikiye ibaruwa amakipe yose afitanye imikoranire n’u Rwanda, asaba ko bahagarika ubwo bufatanye. Nta na kimwe cyahindutse kuri ibyo busabe, ndetse yandikiye na Stefano Domenicale amusaba guhagarika ibiganiro n’u Rwanda, ariko ubuyobozi bwa F1 bwamusubije ko basuzuma ubusabe bwose uko bukurikirana.
Umuvugizi wa Formula One yagize ati: “Twakiriye ubusabe butandukanye buvuye mu bice bitandukanye by’Isi bishaka kwakira isiganwa rya F1. Dusuzuma buri kimwe mu buryo bwimbitse, kandi icyemezo kizafatwa hashingiwe ku makuru yuzuye no ku nyungu z’umukino wacu n’indangagaciro zacu.”
Mu kiganiro yagiranye na CNN, Perezida Paul Kagame yavuze ko ibikorwa bya RDC byo gusaba amakipe nka Arsenal guhagarika imikoranire na Visit Rwanda ari imbaraga zirimo gupfa ubusa. Yagize ati: “Imbaraga bakoresha bajya gusaba Arsenal n’abandi duhuriye mu bufatanye, n’ibindi, ni imbaraga ziri gupfa ubusa. Aho gushyira ingufu mu gukemura ibibazo byabo, bahisemo gukora ibintu bidafite icyo bibagezaho.”
Igihe cyose Afurika itari yakongera kwakira isiganwa rya F1 ni imyaka 31, kuko irya nyuma ryabereye muri Afurika y’Epfo mu 1993. Nubwo u Rwanda rwasaba kwakira iri siganwa, ntibyashoboka mbere ya 2028 kuko imijyi izariteguramo kugeza mu 2027 yamaze gutangazwa.