Ku irimbi riherereye mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Kigali akagari ka Kigali habereye igisa nk’imyigaragambyo y’abaturage biganjemo abagore bari barakaye nyuma yo kubona umurambo wazanwe n’abagabo 3 gusa baje kuwushyingura muri iri rimbi.
Aba bagore bari bamaze gushyingura umuntu wabo, babonye uwo murambo wazanwe mu modoka yari irimo abagabo 2 na shoferi maze abo baturaga bategereza ko haza abandi bantu nka benewabo ba nyiri umurambo, barahera.
Icyateye aba baturage guhangayika, ni uko umwe muri aba bagabo yahise ashaka abakarani ngo bamufashe kujyana uwo murambo mu mva maze abaha amafaranga.
Abaturage bahise begera uwo mugabo ngo bamubaze amakuru y’uwo murambo,aze uwo mugabo abarusha uburakari ababwira ko ari umuyobozi ukomeye mu gihugu ndetse abakangisha ko afite imbunda yabarasa.
Bakomeje gushyamirana bigera aho uwo mugabo ababwiye ko abaha amafaranga bagaceceka gusa barabyanga. Bo bakeka ko uyu muntu yaba yishwe n’aba bagabo bakaba baje kumushyingura. BTN TV dukesha iyi nkuru, yayigejeje ku nzego za police maze itangaza ko igiye gukurikirana iby’icyo kibazo.