Umutoza wa Rayon Sports, Robertinho, yatangaje ko Kapiteni w’iyi kipe, Muhire Kevin, yahawe iminsi irindwi yo kuruhuka kugira ngo akire neza imvune yagiriye mu mukino Rayon Sports yasezereyemo Rutsiro FC mu Gikombe cy’Amahoro.
Uyu mukinnyi yafashwe n’imvune yo ku mukaya (hamstring) ku munota wa 30, ahita asimburwa. Nubwo yari yaravunitse ku mukino wa Kiyovu Sports, yagerageje gukina na Rutsiro FC ariko ntiyabasha kurangiza umukino.
Amakuru ahari avuga ko ashobora gusiba imikino itatu ikomeye Rayon Sports ifite mu minsi iri imbere. Iyi mikino irimo uwo bazahuramo n’Amagaju FC ku wa Gatandatu, Gorilla FC ku wa Gatatu utaha na Gasogi United. Iyi mikino ni ingenzi kuko Rayon Sports ikomeje guhatanira igikombe cya shampiyona ndetse no gukomeza neza mu Gikombe cy’Amahoro.
Kubura Kapiteni Muhire Kevin ni igihombo gikomeye kuri Gikundiro, cyane ko ari umwe mu bakinnyi bayifasha cyane mu kibuga hagati, aho ayobora umukino akanatanga imipira ifasha ba rutahizamu. Robertinho n’ikipe ye barateganya uburyo bazasimbuza uyu mukinnyi kugira ngo Rayon Sports idatakaza amanota.
Mu gihe Rayon Sports izaba ibura Muhire, irasaba abakinnyi nka Nizigiyimana Kalisa, Nova Bayama na Mechak Nshimiyimana gufata inshingano zo kuyobora umukino hagati, mu rwego rwo gukomeza kwitwara neza no guhangana n’amakipe bazahura na yo.
Ibi bibaye mu gihe Rayon Sports ifite intego yo kwegukana igikombe cya shampiyona, bikaba bisaba gutsinda imikino yose isigaye. Ikipe izakomeza gukurikirana uko Muhire Kevin ameze, harebwa niba ashobora kugaruka mbere y’igihe cyangwa se niba azasiba indi mikino myinshi.