Abanyamakuru 2 bafite amazina akomeye hano mu Rwanda ari bo Muramira Regis na Ishimwe Ricard umwuka utari mwiza ukomeje kuzamuka hagati yabo bapfa amagambo.
Uyu mwuka ukomeje kuzamuka nyuma yaho bamwe mu banyamakuru bakoranaga na Muramira Regis kuri Fine Fm batandukaniye,bakajya kuri Radio nshya ya SK Fm, nibwo hatangiye kujya humvukana amajwi baterana amagambo kugeza aho Muramira Regis yafashe umwanya yiyama Ricard.
Ibi byazamukiye aho Ricard yashyize inkuru kumbuga nkoranyambaga,abaza ati”Naba Senior bakoze byinshi baramutse bavuze kukibazo Rastaman (Etoo) ateje Mu mupira w’Urwanda mubona cya kemuka mu gihe kingana gute?
Ibi nibyo byarakaje Muramira Regis utajya uripfana, yikora mu mitana yibwira abatanazi.
Ati”Ricard ni umuntu twakoranye dukorana nta buvandimwe burimo ari ukuzuza inshingano ariko nambabarire ankure mu bintu by’amashyari n’amatiku birirwamo bishingiye ku isoko ry’igura nigurisha ry’abakinnyi,n’abatoza kuko amakipe yose nta muperezida uzigera anyumva cyangwa ngo ambone nkomanga ngo ndashakira umukinnyi kanaka ikipe cg umutoza.
Muramira Regis mu gahinda kenshi cyane kigaragazaga mu maso ye yakomeje avuga ko impamvu Ricard ashima bamwe abandi akabagaya biterwa n’amafaranga bamutamika,aho yatanze urugero rw’uko umutoza wa Police FC Mashami Vincent yatsinzwe imikino 19 muri shampiyona ariko Ricard akarengaho akamwita (Tactician Master) ibyo ni bimwe mu byo Regis aheraho avuga ko Ari ubunyamwuga buke.
Aho niho Ishimwe Ricard azira nawe yatakira Regis kumbuga nkoranyambaga,aho akomeje guposting amagambo akomeye aryana nk’urusenda kuri Etoo akunda kwita Rastaman na Regis.
Ibyo tugiye kubereka ni post za Ricard asa nkaho asubiza Regis na Etoo munyandiko.