Myugariro w’ikipe y’igihugu nyuma yo kumara imyaka 10 mu munyenga w’urukundo agiye gukora ubukwe

Myugariro wa Gasogi United n’ikipe y’igihugu Amavubi,  Emery Bayisenge agiye gukora ubukwe n’umukunzi we Aline bamaze imyaka irenga 10 bakundana, bakundanye kuva 2012 kugeza nubu bakiri kumwe.

Emery Bayisenge nyuma y’igihe kinini afashe icyemezo yiyemeza kurushinga n’umukunzi we Aline,ubukwe bwabo bukaba buzaba tariki ya 24 Gicurasi 2025.

Amakipe Bayisenge Emery yagiye anyuramo  mu bihe bitandukanye Amagaju, Isonga,APR FC, KAC Kénitra, JS Massira, USM Alger,AS Kigali,Gor Mahia ubu Ari muri Gasogi united.

Emery Bayisenge ni umwe mu bakinnyi bab’anyarwanda bagize urugendo rwiza muri ruhago,kuko yakiniye amakipe yose y’igihugu kandi ari captain ndetse nandi makipe yo hanze y’Urwanda Kandi akomeye nka Gor Mahia na USM Alger.

1743097303923 Myugariro w'ikipe y'igihugu nyuma yo kumara imyaka 10 mu munyenga w'urukundo agiye gukora ubukwe

Post Comment