Umutoza watoje muri Rayon Sports Mohamed Wade ukomoka muri Mauritania arafunzwe azira gutanga Sheke itazigamiye.
Amakuru dukesha umunyamakuru wa Fine Fm Muramira Regis aravuga ko uyu mutoza yatawe muri yombi,nyuma yo gusinyira umuntu Sheke ya Million umunani yajya kubikuza agasanga itazigamiye,iki cyaha kiramutse kimuhamye byaba bitari byiza kuri we.
Aya siyo makosa yonyine Yaba akoze kuko yigeze gukubita umusekirita,kuri Stade yo Kumumena inyamirambo kuko bari banze ko yinjira muri Stade.
Uyu mutoza Mohamed Wade muri 2023 mu kwezi kwa Kanama, ni bwo ikipe ya Rayon Sports yamuhaye akazi ko kuba umutoza wari wungirije Yamen Zelfani nawe utarayitinzemo kuko nyuma y’igihe kitari kinini yahise yirukanwa,Wade asigara ariwe mutoza mukuru nubwo nawe atahatinze kubera umusaruro utari mwiza.