Kuri uyu wa 29 Werurwe 2025 nibwo hateganyijwe umukino karundura uzahuza Rayon Sports iyoboye urutonde rwa Shampiyona,na Mukuru VS ikipe rukumbi yabashije gutsinda Gikundiro mu gice kibanza cya Shampiyona.
Uyu mukino abareyo bakaniye bakawushyira kuri Stade Amahoro ivuguruye nubwo hari abatemeraga ko Rayon Sports ishobora kuzuza stade yonyine,ariko umwotsi utangiye kuzamuka ugaragaza ko ayo mateka ashobora kwandikwa.
Captain Muhire Kevin yasabye abakunzi ba Rayon Sports kuza kubashyigikira niyonka niba Koko bifuza igikombe cya Shampiyona, abareyo nabo ntibamutengushye batangiye kugura amatike ku bwinshi,ngo intego ni Ubururu mu Mahoro.
Kugeza ubu amatike yo mu myanya y’icyubahiro yaguraga ibihumbi 30 yamaze kugurwa yose,nandi matike akomeje kugurwa ku bwinshi.
Niba uri umureyo utaragura itike uri gutenguha abandi muri gahunda yo kuzuza stade Amahoro.