Umutoza wa APR FC yirukanwe

Umukino wahuzaga ikipe ya APR FC na vision FC warangiye APR FC yegukanye amanota atatu biyigoye,abafana ba Nyamukandagira bikomye  umutoza wabo Darko basaba ko yabasohokera mu ikipe.

 

Ubwo APR FC yariri kunganya na vision igitego 1-1 abafana ba APR FC kwihangana byabananiye,bakora imyigaragabyo mu mahoro baririmba bagira bati“Darko Out. Darko Out. Darko Out”(Darko sohoka,Darko sohoka,Darko sohoka).

 

Basabaga ko Darko yabavira mu ikipe akagenda.

 

Ibi si ubwa mbere bibaye kuko abafana ba APR FC bagaragaye kenshi baririmba ngo nta mutoza dufite.

 

Ibi icyo bivuze nuko abafana ba APR FC batishimira ibyo umutoza Darko abahereza,bakaba bashaka ko ikipe yamwirukana.

 

Bimwe mu byo abafana ba APR FC bashinja Darko.

 

1.Ikipe iyipanga ntabi.

2.hari abakinnyi adakinisha (urugero:Lamptey,Barafinda,Suane)

3.kudafasha bamwe mu bakinnyi kuzamura urwego rwabo.

4.Gutsinda ikipe bahanganye bigoranye Kandi abafana ba APR FC bizera ko bafite abakinnyi bakomeye, ahubwo bakavuga ko ari ubushobozi buke bwe bw’imitoreze.

 

 

Amakuru mfite Kandi nizeye nuko Darko aramutse adatwaye igikombe cya Shampiyona cyangwa icy’Amahoro yahita asezererwa nta mananiza abayeho.

 

Uyu mutoza utabanya neza n’abafana be asabwa guha ubyishimo biramusaba gukora cyane agatsinda imikino yose asigaje gukina haba mu gikombe cy’Amahoro cyangwa icya Shampiyona kugira ngo agumane akazi ke.

 

Birashoboka ko mu gihe Shampiyona yaba irangiye ubuyobozi bwa APR FC bushobora kwicarana na Darko bakumvikana gutanduka,kuko bigaragara ko abafana ba APR FC batamwishimiye, ishobora kuba impamvu imwe muzikomeye yatuma batandukana.

 

Darko yasinye amasezerono y’imyaka itatu ubu akaba arimu mwaka we wa Mbere.

0 0 votes
Article Rating
Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
      
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x
Scroll to Top