Semuhungu adutwaye Rutahizamu ukomeye w’ikipe y’igihugu Amavubi,ubu ushobora kwisanga muri RIB

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi na Police FC Byiringiro Lague,hakomeje gusohoka amakuru ye atari meza inyuma y’ikibuga.

Byiringiro umwe mu bakinnyi bazamutse neza Kandi bari bafite impano idasanzwe,ubu ageze aho ataboneka mu bakinnyi 20 ikipe yifashisha kumukino.

Amakuru dukesha Radio&TV10 nuko Lague imyitwarire mibi ye igeze aho asiba imyitozo avuga ko arwaye umutwe,ariko nyuma yaho akagaragara mu kabari ari kwinywera inzoga.

Byiringiro Lague umugabo ufite umugore n’abana babiri,akomeje gusiba imyitozo atanga impamvu zuko arwaye,ariko akagaragara ari kumwe nuwitwa Semuhungu umugabo wigize umugore.

Akaba ari nawe wagiye agaragaza amashusho ari kumwe na Lague mu kabari,kandi yabaga yabwiye umutoza ko arwaye atashobora gukora imyitozo.

Sibyo gusa biravugwa ko Lague ashobora kwisanga muri RIB nyuma y’uko abakinnyi bakinana muri Police FC n’ikipe y’igihugu Amavubi bavugako bamugurije amafaranga ariko bakaba baramubuze.

Byiringiro Lague waguzwe Miliyoni 45 FRW uhembwa 2,500,000 FRW, arishyuzwa na Pacifique Ngabonziza ibihumbi 300 FRW, arishyuzwa na Ishimwe Christian ibihumbi 200 FRW, Lague arishyuzwa kandi na Mutsinzi Ange asaga 1,500,000 FRW.

 

Byiringiro Lague waguzwe ngo afashe Police FC mu gice cya kabiri cya Shampiyona, ngo ayifashe guhatanira ibikombe ahubwo yayifashije kuyirya amafaranga Kandi nta musaruro atanga.

Biteye ubwoba n’gahinda Kubona umukinnyi nkuyu wari ufite impano ihambaye,kandi wanakoreye amafaranga meshi kuba atangiye kuba umuhemu,aramutse atisubiyeho ashobora gutera ikirenge mu cya bamwe muri bakurube bakinnye umupira ku rwego rwo hejeru ariko nyuma yo kuwuvamo bakandagara,bagasabiriza Kandi barahoze batunze.

 

 

0 0 votes
Article Rating
Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
      
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x
Scroll to Top