Rayon Sports yatangaje ko Rwaka Claude yagizwe umutoza wungirije Robertinho muri Rayon Sports.
Nyuma yo kugenda kwa Quanane Sellami wari umutoza wungirije mu ntangiriro z’ukwezi kwa 3 Rayon Sports yanganyije imikino 3 itsindwa 1 itsinda undi muri shampiyona byatumye ubu irusha mukeba, APR FC inota rimwe.
Rwaka wari umaze guhesha Rayon Sports y’abagore igikombe cya shampiyona yaje kuziba icyo cyuho.
Rwaka ubwo aheruka kuba umutoza wungirije muri Rayon Sports y’abagabo yayifashije gutwara igikombe cy’Amahoro muri 2023.
Umutoza Fleury Equel Rudasingwa wari wungirije Rwaka Cloude yahise agirwa umutoza Mukuru w’ikipe y’abagore,akaba yarageze muri Gikundiro y’abagore muri 2024 avuye muri La Jeunesse FC.
Djamila Dushimimana usanzwe ari team manager muri Rayon Sports y’abagore yahawe inshingano zo kungiriza Rudasingwa.
Djamila afite impamyabumenyi yo gutoza(Caf B-License)
Rayon Sports ifite imikino 8 yo gutsinda ngo itware igikombe cya shampiyona iheruka muri 2019.
Akaba iheruka igikombe cy’amahoro muri 2023 Rwaka yungirije Haringingo.