Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yahamagariye abagabo 160,000, bafite imyaka iri hagati ya 18 na 30, kwinjira mu ngabo z’iki gihugu, abo bakaba ari bo ba mbere benshi cyane bahamagajwe mu gisirikare cy’Uburusiya kuva mu mwaka wa 2011, mu gihe bashaka kongera umubare w’abasirikare babwo,kuko bahanganye n’ibihugu byinshi Kandi bifite ingabo zikomeye.
Uko guhamagarira abagabo kwinjira mu gisirikare bakakimaramo umwaka, kubaye hashize amezi Putin avuze ko Uburusiya bukwiye kongera umubare rusange w’abasirikare babwo bakagera kuri miliyoni hafi 2.39, naho umubare w’abasirikare bahoraho ukagera kuri miliyoni 1.5.
Uburusiya busanzwe buhamagarira kwinjira mu ngabo muri aya mezi ariko kuri iyi nshuro aba bagabo 160,000 barutaho 10,000 ku bahamagajwe mu gihe nk’iki mu mwaka wa 2024.
Putin yongereye ingano y’igisirikare cy’Uburusiya inshuro eshatu kuva yategeka ingabo gufata Ukraine muri Gashyantare (2) mu mwaka wa 2022.