Amakuru mashya kuri Alain Mukuralinda

Inkuru yakababaro nuko Alain Mukuralinda  umuvugizi wungirije wa Guverinoma atigeze yitaba Imana ahubwo ari muri coma.

Amakuru yizewe nuko umuvugizi Wungirije wa Guverinoma, Alain Mukurarinda, “yiriwe muri coma umunsi wose wo ku wa kane, ari ku byuma bimufasha guhumeka, nta bwo abaganga bigeze bemeza ko yapfuye.”

Amakuru ahari nuko ngo atigeze arwara,yafashwe na stroke ejo yihutishwa kwa muganga.

Uyu mugabo yarafite impano idasanzwe yo gusobanura ibintu neza Kandi bikumvikana,bikaba akarusho kungingo zikomeye.

Alain Mukuralinda n’umuhanzi ukomeye kuko yagiye ahanga Indirimbo zitandukanye nka Tsinda batsi,Rayon Sports abantu bazi nka (Mbabarira) Murekatete,Gloria n’izindi  zagiye zikora kumitima ya benshi.

Mukuralinda afite ikipe y’umupira w’amaguru yitwa Tsinda Batsinde,ifashaga abana bafite impano kandi bakiri bato kuzikuza  ari nako bigira umusaruro mwiza ku gihugu,  yatanze abakinnyi mu ikipe y’igihugu y’abato anagaburira   kiyovu Sports na Rayon Sports.

0 0 votes
Article Rating
Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
      
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x
Scroll to Top