Sobanukirwa bisesuye ibintu bitatu bikomeye Munyakazi Sadate yakoreye abareyo batazibagirwa

Munyakazi Sadate watorewe kuyobora Rayon Sports mu nteko rusange ya tariki 14 Nyakanga 2019 asimbuye Paul Muvunyi, Twagirayezu Thadee aba Visi Perezida, asimbuye Muhirwa Frederic.

Sadate yahagaritswe hamwe  n’abandi bayobozi, ubu basigaye bayoboye Rayon Sports nyuma yakaduruvayo kari kayirimo,RGB nizindi nzego zifata umwanzuro wo kubahagarika.

Ubu Munyakazi Sadate amaze iminsi azenguruka kumbuga nkoranyambaga avuga ko ashaka kugaruka kuba nyiri Rayon Sports bikomeje guteza uruntu runtu mu banyamupira.

Bimwe mu bintu 3 bikomeye cyane Munyakazi Sadate yakoreye abareyo batazibagirwa.

1.Kwandikira ibaruwa nyakubahwa Perezida Kagame.

Munyakazi Sadate yashishimuye  ibaruwa ifite amapaji ane, agaragaza ko ibibazo biri muri Rayon Sports ahanini biterwa n’abahoze bayobora iyi kipe, aho abashinja kuba baranyereje umutungo, bigatuma batifuza ko we ashyira ahagaragara ibyagiye biba mu myaka yashize.

Sadate yareze Gikundiro yarabereye umuyobozi avuga ko  mu mwaka wa 2015, ikipe ya Rayon Sports yaba yaratanze ruswa mu basifuzi, ndetse akanerekana ko raporo y’abagenzuzi b’imari igaragaza ko mu myaka ishize muri Rayon Sports habayemo kunyereza amafaranga asaga Miliyari y’u Rwanda.

Amabaruwa Munyakazi Sadate yandikiye nyakubahwa Perezida Kagame Paul umusaba gukemura ibibazo by’areyo Rayon Sports.

2.Kubaka Sitade ya Rayon Sports.

Kuwa 15 Ugushyingo 2019, ni bwo habaye ‘Rayon Sport day’, umunsi warimo ibikorwa bitandukanye byateguwe n’ikipe ya Rayon Sport FC,Kimwe mu byerekanwe kuri uwo munsi, ni igishushanyo mbonera cya ‘Gikundiro Stadium’, sitade ya Rayon Sports yari yitezweho guhindura byinshi muri iyi kipe.

Munyakazi Sadate yatangazaga ko mu myaka ibiri,ya manda yarafite yateganyaga gushyiraho ibuye ry’ifatizo aho izubakwa,akavuga ko ubutaka azubakamo Sitade, Nyakubahwa Perezida w’u Rwanda Paul Kagame,yabubemereye mu mwaka wa 2003.

Sadate Munyakazi yavugaga ko  Gikundiro Stadium izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 64, igizwe n’ibindi bikorwa 10  bikurikira:

Igishushanyo mbonera cya Sitade yari iya Rayon Sports.

1.Stade yakira abantu ibihumbi 64

2.Inzu ebyiri z’ubucuruzi z’amagorofa 4 buri imwe, kdi zifatanye na Sitade, harimo aho gucururiza nkaza Super Markets, ubucuruzi bunyuranye, n’ibindi.

3.Ibyumba birenga igihumbi byo gukoreramo imirimo inyuranye (office, Hôtel, Night Club, Bar Restaurent, n’ibindi.

4. Pisine (piscine) mpuzamahanga.

5.Ibibuga bibiri by’imyitozo (kimwe cy’ubwatsi busanzwe, ikindi cy’ubwatsi bw’ubukorano na sitade zabyo.

6.Ibibuga bitatu bya Basket.

7. Ibibuga bibiri bya Volley Ball.

8. Ikibuga kimwe cya Handball.

9. Ibibuga bitatu bya Tennis.

10. Parking yakira imodoka nibura ibihumbi.

Iyo sitade Munyakazi Sadate yijeje abafana ba Rayon Sports yarinze avaho n’ikibanza cyo kuyubakamo kitaraboneka.

Ikintu cya Gatatu Sadate Munyakazi yakoreye abareyo batazibagirwa.

Gutira Rutahizamu Sugira Ernest muri APR FC.

Byabaye amateka akomeye Kubona umuyobozi ajya gutira umukinnyi  muri mukeba we w’ibihe byose bahora bahanganiye ibikombe.

Ubwo abafana ba Rayon Sports babazaga uwari umuyobozi wabo Sadate impamvu ajya kubasuzuguza mukeba iyisaba kubatiza umukinnyi.

Sadate yagize ati “Transfert yavuzweho byinshi ndetse bamwe bumva ko nateshutse, twagombaga gutangira championnat ariko tutarabona uburenganzira bwo kongeramo abakinnyi bava hanze, twagombaga gushaka uzafasha Yannick. Twatekereje benshi ariko dusanga uyu akwiriye kandi azabikora mumuhe amahirwe.”

Gutira Rutahizamu Sugira Ernest muri APR FC biri mu byo abakunzi ba Rayon Sports batazigera bibagirwa kuri Sadate Munyakazi ubwo yari perezida wayo.

Kugeze ubu Munyakazi Sadate aracyanyotewe no kuza kuba umuyobozi wa Rayon Sports ubu iri ku mwanya wa 1 aho irisha APR FC iyikurikira inota rimwe.

Rayon Sports ishobora kuba yifitemo zahabu iyirimo imbere izwi gusa nabayibereye abayobozi bahora barwanira kuyiyobora Kandi batangaza ko ibahobya kuko ngo ibatwara amafaranga menshi,ariko bagahiora bakayirwaniramo.

0 0 votes
Article Rating
Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
      
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x
Scroll to Top