Mitima Issac yavuze umukinnyi ukina y’ugarira kurusha abandi mu Rwanda ari Niyigena Clement wa APR FC.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye The Brose entertainment.
Niyigena Clement yazamukiye mu Ntare yaje kuvamo ajya gukina muri Marine nayo yavuyemo ajya muri Rayon Sports aho amasezerono ye yarangiye Nyamukandagira ihita imwegukana ubu niyo ari guha ubwiza bwe bwo mu kibuga.
Mitima Issac yemeje ko Niyigena Clement ariwe mukinnyi mwiza ukina y’ugarira bakinanye mu Ntare bakinana muri Marine na Rayon Sports.
Nubwo Niyigena Clemant atarabona amahirwe yo kujya gukina hanze, abakunzi b’umupira w’amaguru benshi bemeza ko ariwe mukinnyi ukina y’ugarira ukeneye gusoka akaba yajya mu yandi makipe akomeye yisumbuye muyo arimo ubu.
Niyigena Clement umukinnyi mwiza urusha abandi mu Rwanda mu bakina bugarira kubwa Mitima Issac.