Inkuba itagira amazi igiye kwasa mu gihorohori cya Murera abakinnyi 5 bakomeye bagomba kuyivamo

Urugamba rwo guhatanira igikombe cya Shampiyona n’igikombe cy’Amahoro rugeze mu mahina aho umwana arira nyina niyumve.

Rayon Sports ihanganiye ibikombe byombi ibintu bikomeje kuyizambana kugeza aho itarimo kumvikana na bamwe mu bakinnyi bakomeye bayifatiye runini, bishobora gutuma ubwo imikino ya Shampiyona izaba irangiye bazahita bayisohokamo.

Ubukene buri mu bikomeje kumunga urutirigongo rwa Gikundiro cy’abareyo basa nkaho nabo batakiyireba ishisho ryiza nyuma yo kunganya imikino itandukanye.

Abakinnyi bashobora kuyisohokamo.

1.Captain Muhire Kevin: Rooney numwe mu bakinnyi beza bafashije Rayon Sports kuba ikiri guhatanira ibikombe kuko kugeze ubu niwe ufatwa nk’umukinnyi wa mbere mu Rwanda.

Amakuru ya Kevin yo gusohoka muri Rayon Sports nuko atari kumvikana n’ubuyobozi bwa Murera bumushinja kugumura abakinnyi Kandi ari wagafashije ubuyobozi kumvisha abakinnyi ibibazo ikipe ifite, ntabwo ari iyo mpamvu yonyine ishobora gutuma Kevin Muhire ayisohokamo kuko amakipe yo muri Tanzania arimo Simba na Azam FC ziramwifuza cyane, imyaka 10 yurukundo rwa Kevin Muhire na Rayon Sports ishobora kuba igiye kurangira.

2.Serumogo Ally:yageze muri Rayon Sports avuye muri kiyovu Sports nubwo inkuru ye na Gikundiro yabaye mbi kuko ntiyigeze yitwara neza byaje gutuma bamuzaniraho Omborenga Fitina bituma abura umwanya wo gukina burundu.

Serumogo amakuru ahari nuko nyuma ya Shampiyona azahita yipakurura Rayon Sports akajya gushakira ahandi amaronko, amakipe ari kuvugwa ashobora kujyamo ni APR FC ifite ubukene bukabije kuri 2 na Police FC igura iwigeze kubaho umukinnyi mwiza.

3.Aimable Nsabimana:numwe mu bayozi bab’abakinnyi muri Rayon Sports ariko amakuru ahari nuko ariwe wa mbere wagumuye abakinnyi ngo batajya mu myitozo batarabona umushahara wabo,we yemeza ko ari uburenganzira bwe nubwo mu ubuyozi bwo hejuru bwa Rayon Sports bwamwijunditse kugera aho ubu yasigaye I Kigali mu gihe abandi imyiteguro yo kwesurana na Mukuru bayigeze kure.

Nawe inkuru ye yurukundo na Rayon Sports iri kugana kumusoza kuko ubu bari kubana nk’abakeba babiri batumvikana babana mu nzu imwe.

4. Bugingo Hakim numwe mu bakinnyi beza bakina inyuma kuruhande rw’ibumoso inyuma witwaye neza muri uyu mwaka w’imikino, Rayon Sports nyuma yo kumukura muri Gasogi united bitoroshye,yaje kumutumbagiriza izina n’igikundiro none amakuru avugwa nuko ibyo byose APR FC izasogongere ku bwiza bwe mu kibuga ubwo azaba asoje amasezerono ye akarangira,agahita nawe ajya gukoza ifi ku nkoko ishyirongi.

5.Iraguha Hadji umukinnyi mwiza ufite igikundiro birashoboka ko hakiyingeraho igitinyiro cya Nyamukandagira,atitaye ko nawe ishobora kujya hakurya yo mu Nzove ariko impano igashonga nkizabandi ariko nawe irafuza kunyunguta ku nkoko za Shyorongi akumva icyo abandi bamurushije nka Arsene,Baka,Muzungu,barafinda…

Nawe inkuru ye yurukundo na Rayon Sports iri kumusozo hatagize igikozwe mu maguru mashya,Hadji mu gihe yaba avuye muri Rayon Sports akajya muri APR FC nkuko amakuru avuga ashobora kudataka umushahara agataka umwanya wo gukina.

Muri Rayon Sports bikomeje kuba agatereranzamba ka nyina wa Nzamba,nyuma yuko Marine ibateze imbushi benenyina bakifatira umwanya wa mbere.

Abana b’ibwami Inyanza bakomeje kurirushi ishijo rimwe bibaza inkuba ibakubise bakanibaza igikurikiraho I huye.

0 0 votes
Article Rating
Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
      
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x
Scroll to Top