Nyuma yuko ikipe ya Rayon Sports ikomeje gutakaza imikino itandukanye,hamenyekanye impamvu iri gutuma ikipe itari kwitwara neza.
Amakuru ari kuvugwa nuko bamwe mu bakinnyi bingenzi ikipe igenderaho bagambaniye ikipe kugira ngo itsindwe,bakarya amafaranga bitwaje yuko ngo ikipe idaheruka kubahemba.
Muri abo bakinnyi 8 bakomeye bari mwishyamba rirwanya Rayon Sports barangajwe imbere na kapiteni wabo Muhire Kevin.
Amakuru ducyesha SK Fm nuko bamwe mu bakinnyi barya amafaranga ngo bitsindishe mbere yuko Rayon Sports ikine ni Muhire Kevin, Bugingo Hakim, Omborenga Fitina,Iraguha Hadji, Khadime Ndiaye, Mugisha Francois(Master) Nsabimana Aimable na Niyonzima Olivier Sefu ndetse na Kanamugire Roger.
Biravugwa ko abo bakinnyi aribo barekuye igikombe bakagitereka mu biganza bya APR FC kuko aribo bajyaga mu kibuga bigatuma bitsindisha kugira ngo bagire ibyo babona,ibyo bisa nkaho ari ugusheta Rayon Sports kukiranguzo.
Abenshi muri abo bakinnyi bivugwa ko bashobora kujya muri APR FC na Police FC.