Mu Rwanda zimwe muri Pulaki zigiye guhenda kurusha imodoka

Pulaki y’imodoka igiye guhenda kurusha mbere: Dore ibiciro bishya byatangiye gukurikizwa

Mu rwego rwo kongera imisoro ku binyabiziga, Leta y’u Rwanda yazamuye amafaranga yishyurwa mu kwandikisha imodoka (pulaki) kugeza ku kigero cya 78%. Ibi bisobanuye ko gutunga cyangwa kugura imodoka nshya bizasaba ubwishyu burenze ubushobozi bw’abantu benshi, cyane cyane abafite ubushobozi buringaniye.

Impinduka zikomeye ku biciro bya pulaki

Nk’uko byatangajwe, hari imodoka zimwe na zimwe zizajya zishyura kugeza kuri miliyoni 1 y’amafaranga y’u Rwanda mu gihe cyo kwiyandikisha. Uwasabaga pulaki yihariye, yayihaga amafaranga 640,000 Frw, ariko ubu agomba kwishyura miliyoni 5 Frw, ibi bikaba ari ukwiyongera gukomeye kw’igiciro.

Ibiciro bishya ku binyabiziga binyuranye

Amabwiriza mashya yerekana uko ibiciro bihagaze ku binyabiziga bitewe n’ingano ya moteri (engine capacity):

  • Ikinyabiziga gifite moteri itarengeje 1000 cc: kizakomeza kwishyura Frw 75,000.
  • Icyifite moteri ya 1001–1500 cc: kizishyura Frw 285,000.
  • Icyifite moteri ya 1501–3000 cc: kizishyura Frw 445,000, kivuye kuri Frw 250,000.
  • Imodoka ifite moteri ya 3001–4500 cc: izishyura Frw 748,000, aho yavaga kuri Frw 420,000.
  • Imodoka ifite moteri irenze 4500 cc: izajya yishyura Frw 997,000, aho yavaga kuri Frw 560,000.

Imodoka n’amamoto y’amashanyarazi na zo zagezweho

Mbere, imodoka zifashisha amashanyarazi ntizacibwaga amafaranga yo kwiyandikisha, ariko ubu zizajya zishyura Frw 285,000. Naho moto z’amashanyarazi zizajya zishyura Frw 75,000.

Izi mpinduka zirerekana ubushake bwa Leta bwo kongera inyungu iva mu binyabiziga, ndetse no gushishikariza abantu gutekereza neza mbere yo kugura imodoka, cyane cyane izifite moteri nini.

Imibare y’ibinyabiziga mu Rwanda

Kugeza mu mwaka wa 2023, mu Rwanda habarurwaga ibinyabiziga byanditse bigera ku 330,166. Iyi mibare yerekana ko umubare w’imodoka ugenda wiyongera, bigatuma n’umusoro ujyanye na byo ugomba guhinduka kugira ngo ushyikirane n’iterambere ry’ubwikorezi.

Ibi biciro bishya bizagira ingaruka ku isoko ry’imodoka, aho byitezwe ko abantu benshi bashobora guhitamo kugendera ku binyabiziga bito, cyangwa bikangurira abantu kugura imodoka z’amashanyarazi nubwo na zo zatangiye gusora.

Screenshot_20250422-074106 Mu Rwanda zimwe muri Pulaki zigiye guhenda kurusha imodoka20250422_062217-1 Mu Rwanda zimwe muri Pulaki zigiye guhenda kurusha imodoka

 

Post Comment