Rayon Sports ikomeje kurohama mu nyanja,dore abandi bakinnyi 4 bagiye kuyisezera nyuma ya Omborenga,abakire barihe?

Ibya Rayon Sports bikomeje kuba agatereranzamba ka nyina wa Nzamba nyuma yuko abakinnyi batandukanye bitangiye kuyisohokamo nyuma yo gushijwa kugambanira ikipe bityo bigatuma abafana babatakariza ikizera byatumye nabo batangira gufata imyanzuro ikarishye.

Omborenga Fitina yanditse ibaruwa isezera muri Rayon Sports nyuma yo kumara amezi abiri itamuhemba yihisemo kuberereka.

1746618818509 Rayon Sports ikomeje kurohama mu nyanja,dore abandi bakinnyi 4 bagiye kuyisezera nyuma ya Omborenga,abakire barihe?

Ibaruwa Omborenga Fitina yandikiye Rayon Sports.

 

Ibyo bije nyuma yaho bamwe mu banyamakuru bakomeye bagiye batangaza ko hari abakinnyi ba Rayon Sports barya ruswa, nawe yaje gushyirwa mu majwi, byatumye atakibona umwanya wo gukina Kandi yarahoze Ari we ubanzamo kuri 2.

Nyuma ya Omborenga Fitina muri Rayon Sports ibintu bikomeje kuzamba kuko amakuru ahari nuko bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports bakomeye harimo na kapiteni Muhire Kevin bashobora nabo kwandika amabaruwa asesa amasezerono na Rayon Sports nyuma y’umukino wa Rutsiro.

Abo bakinnyi bandi bashobora gusesa amasezerono ni Bugingo Hakim, Muhire Kevin Nsabimana Aimable na Iraguha Hadji, abo ni abakinnyi bakomeye bafashije Rayon Sports kuba igeze aho iri ubu kuko iyaboye urutonde rwa Shampiyona Kandi bari mu babiguzemo uruhare rukomeye.

Ibi bishobora gutuma ikipe ya Rayon Sports itakaza igikombe cya Shampiyona Kandi yarifite amahirwe menshi yo kugitwara ariko ubukene bukaba buri kuyizonga.

Abakire barihe?

Muri Rayon Sports huzuyemo abagabo biyita abakire ariko bakijije imiryango yabo bidafite icyo bamariye Rayon Sports uretse kuza kuyifotorezaho no gushaka kumenyekana binyuze mu Gikundiro cyayo.

Biyita ko bafite amafaranga menshi nubwo atagize icyo amariye Rayon Sports, baje bavuga ko baje gucyemura ibibazo byayo ariko byarangiye ahubwo aribo babiteza kuko ubu ikipe ishobora kubura ibikombe byose nyuma yo kubura amafaranga yo guhemba abakinnyi ngo batange umusaruro Kandi bivugwa ko Rayon Sports iyobowe n’abajejetafaranga ababigoreka bakavuga ko ahubwo ari (abajejetabinyoma) kuko bimwe muri byinshi basezeranyije abakunzi ba Rayon Sports batarakoramo na 1/2 ahubwo birirwa mw’itamgazamakuru bigira beza kandi ikipe iri kugenda iyenga bucece.

Abakinnyi ba Rayon Sports mu gihe ubuyobozi butababaye hafi ngo bubahe ibyo basaba ikipe ishobora kw’isanga ahabi nkaho yahoze nyamara baraje biyita abacunguzi Kandi ari abayirimbura.

Rubanda rugufi ikipe rwayihariye abasaza basazanye amafaranga baje gucyemura ibibazo bya Rayon Sports harimo gutwara ibikombe,guhembera ku gihe n’ibindi bitandukanye.

Ese abajejetafaranga ba Rayon Sports mu gihe babura igikombe cya Shampiyona nibaba babaye abajejetabinyoma?

Mu gihe ubuyobozi bwa Rayon Sports bwakanguka bukaba hafi abakinnyi bakabereka ko bari kumwe Kandi, bakiyandayanda bakabashakira bimwe mu byo basaba bashobora kurengera byinshi harimo n’igikombe cya Shampiyona,ariko mu gihe bakomeza kwitana ba mwana Rayon Sports yaba iri kurohama mu nyanja,Kandi kongera kuyirohora byasaba Imbaraga zikomeye cyane.

Post Comment