Munezero Rosine wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Dabijou, akaba aherutse no kwinjira mu muziki aravugwa mu rukundo n’umugabo w’umushoramari ukomeye muri Kenya witwa Jamal Marlow Rohosafi ukunze kwiyita Jimal Rohosafi.
Ni nyuma y’uko Dabijou aciye amarenga ko ari mu rukundo n’uyu umushoramari, binyuze mu mashusho yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.
Dabijou yasangije abamukurikira amashusho ari mu buriri asezera uyu mugabo wari ugiye ku murimo.
Ati “Imana ikurinde mugabo wanjye, Imana ikurinde ndagukunda.” Uyu mugabo nawe yaragije Dabijou Imana, ati “Imana ikurinde, nanjye ndagukunda.”
Ibi nibyo benshi bashingiyeho bavuga ko aba bombi bari mu munyenga w’urukundo.
Dabijou yigeze kukanyuzaho na Yago nubwo bataje gutinda mu rukundo byatumye bagirana inzigo zikomeye.
Umuherwe uri murukundo na Dabijou.
Post Comment