Ingabire Victoire Umuhoza yatawe muri yombi, akurikiranyweho ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gutegura ibikorwa bigamije gukurura imvururu muri rubanda.
Nkuko bigaragara Mu itangazo urwego rw’ubushinjacyaha RIB rwanyujije kurubuga rwa x yahoze yitwa twitter :”
RIB ibisabwe n’Ubushinjacyaha, tariki ya 19 Kamena 2025, yatangije iperereza kuri INGABIRE UMUHOZA Victoire mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyemezo cy’Urukiko Rukuru mu rubanza ruregwamo Sibomana Sylvain na bagenzi be, kugira ngo ashyikirizwe Urukiko.
INGABIRE UMUHOZA Victoire akurikiranyweho hamwe na bagenzi be ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gutegura ibikorwa bigamije gukurura imvururu muri rubanda.
Akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera mu gihe ategereje gushyikirizwa Ubushinjacyaha.”
Victoire Ingabire Umuhoza yavutse tariki 03 ukwakira 1968, umunyarwandakazi w’Abana batatu . akaba kandi umwe mu bayobozi bishyaka ryitwa (UDF : unfied Dmocratic forces kuhera mu mwaka wa 2006 .
Ingabire yavuye muri gereza mu 2018 ku Mbabazi za perezizida paul Kagame nyuma yaho yaramaze imyaka umunani afungiwe ibyaha yahamijwe birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Post Comment