NORLEVO( Levonrgestrel 1.5 mg) ni ubwoko bw’imiti bukurinda gusama iyo wakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye. ikoreshwa mu buryo bwo kuboneza urubyaro bwihuse nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye cyangwa habayeho ikibazo (nko gutoboka kw’agakingirizo).
Norlevo izwi kandi nka “morning after pill”. Ikubiyemo umusemburo witwa Levonorgestrel, ugabanya amahirwe yo gusama. niba ukoresheje iyo miti bitarenze amasaha make nyuma y’imibonano mpuzabitsina idakingiye.
Norlevo igira uburyo bwinshi bwo gukora kugira ngo itange umusaruro:
1.Ihagarika cyangwa ikadindiza ovulation (igihe igi risohoka mu murerantanga (ovary): Ibi bivuze ko igi ritarasohoka, sperm ntaho yahurira naryo, bityo isama ryinda ntiribe.
- Igabanya ubushobozi bw’intanga ngabo kugera ku igi: Imisemburo iri muri Norlevo ishobora guhindura ururenda rwa nyababyeyi, bigatuma intangangabo itagera ku gi.
- Ishobora no gutuma igi ryatewe ritabasha kwinjira neza mu gice cy’inda (endometrium): Ibi bibaho iyo igi ryatewe ariko ritaragera neza aho ryagombaga kwinjira.
Mugihe ufashe umwanzuro wo kwiyambaza iki kinini menya igihe cyiza cyo kugikoresha, ubushakashatsi bwagaragajeko NORLEVO (Morning after pill)Ikora neza igihe uyifashe bitarenze amasaha 72 (iminsi 3) nyuma y’imibonano. Tukagirwa inama yo gufata Norlevo vuba bishoboka nyuma y’imibonano mpuzabitsina.
Benshi mu rubyiruko nta bumenye buhagije mu gukoresha neze Morning after pill , dore zimwe mumpamvu zituma imiti ihagarika gusama idakora! Cg idatanga umusaruro :
. Iyo igi ryamaze gusohoka kandi ryahuye nintanga ngabo mbere y’uko ufata Norlevo
. Iyo igi ryatewe (fertilized) ryamaze kwinjira mu gice cy’inda (implantation) yabaye.
. Iyo wayifashe nyuma y’amasaha 72 , ntikora.
. Iyo ukoresha imiti imwe n’imwe (nka rifampicin cyangwa antiepileptic drugs) ishobora kugabanya imikorere yayo
. Iyo umugore afite ibiro byinshi cyane (BMI iri hejuru ya 30), Norlevo ishobora gukora nabi
Ingaruka zishobora kugaragara
Norlevo ni umuti wizewe neza, ariko hari zimwe mu ngaruka zishobora kugaragara nyuma yo kuyinywa twavugamo: Kubabara mu nda (cramps),kuzungera,Iseme (nausea) cyangwa kuruka,kuribwa Umutwe,Umunaniro cyangwa isereri,Imihango ishobora guhinduka (kuza kare cyangwa gukererwa, kuba nyinshi cyangwa nkeya)
Mu gihe warutse mu masaha 2 nyuma yo kuyifata, ugirwa inama yo kongera kuyifata kuko ishobora kuba itakoze.
Norlevo ni umuti w’ingirakamaro cyane mu gihe gito nyuma y’imibonano idakingiye, ariko ugomba gukoreshwa neza kandi wamenya ko atari uburyo bwo kuboneza urubyaro bwa buri munsi. irinda gusama gusa, ntirinda VIH/SIDA cg izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsinaidakingiye . ushishikarijwe gukoresha agakingirizo kuko kwirinda biruta kwivuza.
Post Comment