DRC: Soma amateka ya minisitiri Constant Mutamba ushobora gukatirwa igihano cy’urupfu kubera kunyereza umutungo wa leta.

 

 Constant Mutamba yavukiye i Luputa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ku wa 24 Mata 1988, ubu afite imyaka 37. Yize amategeko muri Protestant University of Congo i Kinshasa, ndetse Master Degree ayikura muri University ya Liege iherereye muri Belgium aho yize Management and business law.

Yabaye umunyamategeko (avocat) ukorera i Kinshasa, yashinze Cabinet MKM, iserukiramuco ry’abanyamategeko, yigishije amategeko muri Kaminuza yigiyemo i Kinshasa.

Mu 2014, yashinze NOGEC (Nouvelle Génération pour l’Émergence du Congo), ihuriro ry’urubyiruko ryaje kuba ishyaka. Mu 2021, yashinze ishyaka rye bwite ryitwa DYPRO.

Mu matora ya perezida yabaye muri Ukuboza 2023, yahataniye kuba perezida ariko abona amajwi make cyane (hafi 0.2%). Ku wa 29 Gicurasi 2024, yagizwe Minisitiri w’Ubutabera mu Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Yatangije intambara kurwanya ruswa, mukwa5 muri 2024 akimara kuba Minisitiri w’ubutabera ashyira itegeko rishyigikira rinagarura igihano cy’urupfu k’umuntu uziba cg agakoresha nabi umutungo wa Leta.

Yirukanye abayobozi b’amagereza nyuma y’ihunga rya bamwe mu bafungwa. Muri politike ye yashakaga guca burundu ruswa no kongera igihano cy’urupfu.

Mubibazo byo mu karere, uyu Constant Mutamba akiri Minisitiri mumpera za 2024 niwe wigeze kuvuga ko “Umunyarwanda ari umwanzi wa DRC kdi agomba kwicwa, ndetse ko Perezida w’u Rwanda agomba gufungwa.”

Niwe wigeze gushishikariza abaturage kujya kwigaragabya mumujyi wa Kinshasa bikarangira batwitse bakanasahura Ambasade ya Uganda n’izindi. Ndetse ninawe waruherutse gushyiraho itegeko rifunga abayobozi ba M23.

Mu Gicurasi 2025, Mutamba yashinjwe gusesagura no gushaka kunyereza miliyoni 19 z’amadolari yagombaga kubaka gereza i Kisangani. (Urumva ko ari icyaha cya ruswa). Yashinjwe no gukoresha nabi ububasha, gutoteza abandi bayobozi, no gutesha agaciro inzego z’ubutabera.

Inteko Ishinga Amategeko yamukuyeho ubudahangarwa kugira ngo ubutabera bumukurikirane. Yabujijwe kuva muri Kinshasa, ariko yanze kwitaba abashinjacyaha, avuga ko ari politike imuhiga.

Ku wa 17 Kamena 2025, yatanze ubwegure nka Minisitiri w’Ubutabera, avuga ko ashaka ko ubutabera bukora akazi kabwo mu bwisanzure. Kugeza ubu iperereza ricyajya mbere kuri we, ndetse inteko yo muri DRC yemeje ko ajyanwa mu nkiko.

Nta ruswa ibayemo cg ngo yoroherezwe wenda nk’umuyobozi mugihe icyaha cyimuhamye yahanishwa igihano cy’urupfu we yishyiriyeho.

source:-CAGUWA on x

Post Comment