Muri America hari kuba ibintu biteye ubwoba! Imyigaragambyo yamagana Donald Trump

Iyi myigaragabyo iri kwita “No Kings” bisobanuye ko ntabami bashaka muri America, ibyo bikaba bihuzwa n’uburyo President Trump ari kwitwara nk’umwami bitewe n’ibyemezo ari gufata, bavuga ko ari bibi kandi bitunguranye kubera igihe gito amazeho. No Kings ninayo hashtag iri gukoreshwa kumbuga nkoranyambaga zose.

Ushobora kwibaza ati byatangiye bite????

Byatangiye ubwo Perezida Donald Trump yaramaze gutangira inshingano zo kuyobora America ku nshuro ye ya kabiri. Akimara kugeraho yafashe ibyemezo byatumye ama million y’abaturage ba America barakara cyane:

Muri ibyo byemezo harimo:

<span;><span;>- Kohereza abasirikare (National Guard na Marines) muri Los Angeles mu kwimura no gufunga abantu bose babimukira batuye kubutaka bwa America ntabyangombwa.

Ibi rero bikagaragara nk’ibintu bibi cyane noneho kubona bikorwa n’abasirikare bikaba ibindi bindi kuko ubundi umusirikare aba ashinzwe umutekano hanze y’igihugu noneho mwimbere bigakorwa n’aba-police.

Mu byemezo yafashe harimo no gukoresha akarasisi abasirikare i Washington, D.C. kw’itariki 14 z’uku kwezi habaye isabukuru ye, ndetse banizihiza anniversary y’igisirikare cya America ku nshuro ya 250.

Mubyemezo kandi harimo no kuba ari guhiga cyane abimukira bari muri Los Angeles na Laredo, aho yategetse abo-officers kujya bafunga abantu bose badafite ibyangombwa byo kuba muri America.

Ikindi cyemezo yafashe cyatumye abantu bigaragabya cyane nukuvanaho program z’ubwirinzi no guteganyiza n’ubuvuzi kubaturage muburyo bworoheje, ibyo byafashaga abantu bakuze, abarwayi ndetse n’abakene bo muri America.

Ibyo byemezo byose byatumye Trump yigaragaza nk’Umwami cyangwa Umunyagitugu bitandukanye na democracy. Ninayo mpamvu iyo myigaragabyo bayise “No Kings”.

Dore uko imyigaragabyo iri gutegurwa. Nukuvuga ngo bari kuyiterura muburyo bwa 50501 Movement, bisobanuye :

  • 50 protests,
  • 50 states,
  • 1 movement.

Aho bivuza ko hagomba kuba imyigaragabyo 50 nkuko states zose zo muri ari 50, bagahuriza kuntego 1 yo kwamagana Trump.

Ibi ntibyoroshye kuko k’umunsi w’ejo imyigaragabyo yitabiriwe n’abarenga Million 4 mubice bitandukanye.

Kw’itariki 14/06, itariki Trump avuka aho ejo bundi uwo munsi bawise “National Day of Defiance” bisobanue ati “Umunsi ukomeye no kuvuga HOYA kubikorwa bya Trump”.

Imyigaragabyo iri kubera mumujyi irenga 2000 yo muri America. Cyane cyane imijyi ikomeye nka Los Angeles, Miami, Chicago n’utundi tujyi duto.

Iyi ikaba ariyo myigaragabyo ibayeho ikomeye muri America yamagana Trump kuko iri kwitabirwa n’abagera muri million 4 kuri 6 k’umunsi 1.

Nko muri Los Angeles, ibihumbi by’abaturage biri kwihuza bamwe bafite amabuye na fireworks. Noneho Police yabibonyemo nko kurengera bahita babatamo tear gas ndetse n’amasasu ya pirate kugira ngo barebe ko babihosha.

Naho muri Washington, D.C. Abigaragabyaga ntibigeze bajya irihande rwaho akarasisi kari karimo karabera k’abasirikare, ariko 50 bahoze ari abasirikare baragiye bicara kunyubako za guverinoma ubundi abenshi muribo barabafunga.

Muri Minnesota, Abanyepolitike baba Democrats 2 barashwe, icyo gitero cyikaba cyari political bakaba babahoye uburyo ngo babonaga ibintu (ibitekerezo byabo).

Ibi byahise bituma ibintu bikare ndetse bihindura isura.

Naho muri Laredo, Texas abantu badafite ibyagangombwa bari kubasohora mugihugu biteye ubwoba, abaturage barakaye kubona ari abasirikare bari kubikora n’uburyo baje muburyo butunguranye akaba ariyo mpamvu bari kuvuga bivuye inyuma ko ntabami bakeneye.

Ngayo nguko uko byifashe kuko mumjyi imwe n’imwe haracyari umutekano ahandi nko muri Los Angeles hari kubera urugomo ruteye ubwoba, abaturage baragira bati “We want democracy, not a dictator.”

Gusa ibiriyo biteye ubwoba n’ubwo isi isa ngaho ihugiye mubya Iran na Israel.

Source x @CAGUWA_2

Post Comment