Uyu munsi ku cyumweru tariki 22 kamena 2023 mumasaha ya mugitondo nibwo Amerika yagabye ibitero simusiga ibitero kubigo bitatu byingenzi bikora ibisasu byo mubwoko bwa nukiriyeli(nuclear energy) muri Iran.
umunyamabanga w’ingabo z’America , Pete Hegseth yavuze ko “yahanaguye Burundi ” ibyifuzo byo gukomeza gukora ibisasu bya kirimbuzi bya leta ya Irani, nubwo isuzuma ryuzuye rikomeje bikaba bitaranenyekana neza ko ubushobozi Iran yarifite bwasenywe burundu.
Iki gitero cyahawe izina rya “Operation Midnight Hammer”: aho cyarimo indege zirenga 125, harimo ibisasu byo mubwoko bwa B-2 bakoresheje mu kuyobya uburari “uburiganya,” nk’uko abayobozi ba Amerika babitangaje.
Izindi misire za B-2 zarashe ibisasu birenga icumi bya “bunker buster” kunganda za Fordow na Natanz za Irani, naho misile yitwa Tomahawk yibasiye ahitwa Isfahan.
Kurundi ruhande leta ya Irani ibicishije kuri Minisitiri w’ububanyi n’amahanga yashinje Washington kurenga “umurongo utukura cyane” maze avuga ko ashidikanya ku bijyanye na diplomasi ishobora kuba, mu gihe isi itegereje igisubizo cy’umuyobozi w’ikirenga Ayatollah Ali Khamenei.
Perezida Donald Trump yihanangirije Irani avuga ko Amerika iza kugaba ibitero byinshi mu gihe Irani idahagaritse umugambi wayo wo kudatanga amahoro.
Visi Perezida JD Vance yavuze ko Amerika “itarwana na Irani,” ashimangira ko Trump yibanda gusa ku bushobozi bwa kirimbuzi bwa Tehran.
Iran Nayo niva kwizima yabyutse yihimura yohereza ibisasu bikaze muri isirael muri iki gitondo ariko nayubusa Isirael yamaze gutsinda Iran. kubwo kwinjiza Amerika mu ntambara.
Isiraheli ivuga ko yibasiye ububiko bwa misile rwagati muri Irani
Mubwo buryo ninako is iri kwibaza uko Irani iraza kubana na Pakistan ikomeje gushijwa ubugambanyi ni nyuma yaho yemereye indege ya Leta zunze ubumwe za Amerika guca mukirere cyayo ikagaba ibitero
Post Comment