Iran yagabye ibitero bya Missiles ku Kigo cy’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika cya Al Udeid kiri muburazirazuba bwa Qatar.
Ni nyuma y’aho mu rukerera rwo ku Cyumweru, tariki 22 Kamena 2025, Amerika yatangaje ko yagabye ibitero kuri Iran, igamije kuburizamo umugambi wayo wo gukora intwaro za nucléaire.
Iki kigo cya Amerika cyagabweho ibitero na Iran gicumbikiye ingabo zirenga ibihumbi 10 ndetse kibarizwamo indege zirenga 100. iki kigo kandi bivugako gisanzwe gicumbikiye abaturage b’amerika basaga 8,000 n’ingabo nye z’ubwongereza.
nkuko abatangabuhamya bari muri qatar barikubivuga bikagendana n’amafoto ndetse na video byafashwe byerekana ibishaji byumuriro mu kirere cya qatar.
kuruhande rwa Qatar yatangaje ko Iran itubahirije ubusugire bwa Qatar kandi ko Qatar ifite uburenganzira bwo kwihorera cg gusubiza Iran mu buryo bungana.
igitangaje muribyo guverinoma ya qatar yatangaje ko nta muntu waguye cyangwa ngo akomerekere muri icyo gitero ko ahubwo cyiriya cyigo cyari cyarimuwe mbere . ibi byaba bisobanura ko umugambi wa irani utageze kuntego.
Post Comment