Gusinzira neza nijoro ningirakamaro kubuzima bwacu.
Ubushakashatsi bwizewe bwerekana ko gusinzira nabi bishobora kugira ingaruka mbi kubushobozi bwawe bwo gutekereza, ubuzima bwumutima, ubuzima bwumubiri, nibindi byinshi. bishobora kandi kongera amahirwe yo kurwara umubyibuho ukabije na diyabete, nibindi bibazo byubuzima bitandukanye .
Kubera iyo mpamvu, gusinzira neza mu joro nikimwe mubintu byingenzi twakagombye kwitaho kugirango ubuzima bwacu tubwiteho neza.
Dore ibintu bitanu 5 ugirwa inama yo gukora kugirango uryame utekanye:
1.kwirinda gufata ibinyobwa bisindisha.
Gufata ibisindisha mu ijoro bitera ingaruka mbi kubitotsi bikanahungabanya urwego rw’imisemburo ivuburwa n’umubiri mu gihe dusinziriye. bityo tugirwa inama yo kudafata ibinyobwa bisembuye mumasaha yegereye gusinzira.
2.kugenzura ubwiza bw’igitanda na matela
Ubwiza bw’igitanda ni isoko y’ibitotsi. ibitanda bidafite ubuziranenge bitera ububabare bwumugongo , bigatuma umuntu adasinzira neza .
Mu isuzuma ryakozwe na KAMINUZA ya Oxford mu 2024, abashakashatsi bagaragaje ko kuryama ku gitanda gikozwe mu bikoresho nka polyster, ipamba,ubwoya ndetse n’icyumba cyihagije ku mitako bikaba byiza giteye irangi cyumweru byongera umutekano mu gihe dusinziriye.
3. Irinde gufata amafunguro ukerewe.
Kurya utinze mu ijoro bikunze gutera ingaruka mbi mu gihe usinziriye.abahanga mu by’ubuzima batugira inama yo gusinzira byibuze nyuma y’iminota 60 dusoje kurya.
4.Gerageza gusinzira no gukanguka mugihe gihoraho
kugira gahunda ihoraho kandi ihamye y’igihe uryamira ndetse unabyukira bikurinda kubura ibitotsi bya hato na hato.
Mu 2020 ushakashatsi bwakorewe kubantu bazaga 410 bwerekanye ko kuryama utinze cyangwa kuryama mu kavuyo bibuza umubiri kuvubura umusemburo utumba dusinzira neza.
Niba ufite ikibazo cyo gusinzira, gerageza kwimenyereza kubyuka no kuryama mugihe kimwe buri munsi. gutangira bizakugora ariko nyuma yibyumweru bike uzabimenyera.
5.kwirinda stress mumasaya ya nimugoroba.
Mugihe wifuza gusinzira neza kandi utekanye usabwa kwirinda ibintu byose bishobora kunaniza ubwonko bwawe . Kwimenyereza uburyo bwo kuruhuka mbere yo kuryama byagaragaye ko bizamura ibitotsi.
Ubu buhanga kandi nibwo bukunzwe gukoreshwa mukuvura indwara yo kubura ibitotsi.
Ingero zirimo kumva umuziki ugenda buhoro ,gusoma igitabo, kwiyuhagira amazi yakazuyazi, guhumeka cyane winjiza umwuka nibindi …
Post Comment