kuki hari Abantu bakunze gupfa mu gihe basinziriye?

Hariho uburwayi  bumwe na bumwe  ubuzi cg utabuzi ko ubufite bushobora kongera ibyago byo gupfa mugihe usinziriye. byakabaye  byiza mu gihe twibutse  gutekereza ku maherezo y’ubuzima bwacu “urupfu“cyane cyane iyo bigeze kubitekerezo byukuntu bishobora kubaho.

Kuri bamwe, barashobora guhangayikishwa no gupfa mugihe  basinziriye iyo babyumvise ku bandi bantu bapfuye  mugihe bari baryamye.

Ariko si ngombwa ko dukuka imitima ahubwo tugomba kubaho ubuzima  dushimira Imana kuko ariyo muremyi wa byose kandi ikaba izi byose bizaba kuritwe. keretse niba ufite uburwayi bwihariye cg se ugeze mu zabukuru , aha haba hari  amahirwe menshi  yo kubyuka witabye  Rurema.

Dore zimwe mu mpamvu  eshatu 3 zikomeye  zishobora gutuma umuntu apfa mugihe  asinziriye:

Dr Milind Sovani,  umushakashatsi akaba n’umujyanama mu buvuzi bw’indwara zifata ubuhumekero mu bitaro bya kaminuza ya Nottingham NHS Trust, yabisobanuye neza cyane  agira ati: “Gupfa mu bitotsi mu ijoro mu guhe warijyamye bifitanye isano  n’umutima, ibihaha cyangwa ubwonko.”

1.kunanirwa ku mutima:

 

Umutima  n’ikimwe mu gice cy’ingenzi ku buzima bw’umuntu , ibyo bigatuma iyo utabasha gukora  akazi kawo bibyarira nyirawo ibyago bikomeye cyane harimo n’urupfu. Abantu bafite indwara zifata imitsi, umutima wagutse, cyangwa umutima utera m’uburyo b’udasanzwe haba hari amaherwe menshi agera kuri 90% yo kubyuka bapfuye.

2.kanseri y’ibihaha cg indwara z’ubuhumekero:

ku muntu urwaye kanseri y’ibihaha ari muri bamwe bafite amahirwe menshi yo  gupfa mubitosi . kenshi iyi ndwara iterwa no Kunywa itabi , Guhumeka umwotsi w’itabi  nabyo birashobora  kongera amahirwe yo kwandura iyi  ndwara. zimwe munama zigirwa abantu bafite uburwayi bufata ibihaha:

  • kurya indyo yusuye,
  • gukora siporo
  • kuruhuka bihagije
  • gusabana n’abantu bakunda cyane
  • kumva inama z’abaganga.

 3.indwara zifata ubwonko:

Igicuri ni indwara isanzwe yibasira ubwonko. Ku bantu bafite igicuri kidashobora kugenzurwa byimazeyo n’imiti, ibi biba imwe mu mpamvu itera urupfu rutunguranye.  akenshi bibaho mu ijoro, kandi ubushakashatsi bumwe bwerekana ko gusinzira bishobora kongera ibyago byo kubaho.

 

Nigute wakirinda ?

 

Kugira ngo ibyago byo kuba wapfa mu gihe usinziriye  bigabanuke, impuguke zitugira inama zo kwita k’ubuzima bwacu muri rusange, dukora imyitozo ngorora mubiri ihoraho, gusinzira bihagije  no gukomeza gufata  indyo yuzuye ikize kubitera imbaraga ,ibirinda indwara n’ibyubaka umubiri.

dutegura iyi nkuru twifashishije urubuga rwa https://www.iflscience.com/

Post Comment