Dore indwara urwara ntuhite ubimenya ‘ukabimenya uri hafi gupfa!

Mu buzima bwa buri munsi, hari indwara nyinshi umuntu ashobora kuba arwaye ariko ntabe abizi. Ibi biterwa ahanini n’uko izo ndwara zitangira zitagaragaza ibimenyetso bifatika cyangwa bikaba bidakabije ku buryo byagutera gushaka ubuvuzi. Ariko izi ndwara zishobora kugenda zangiza umubiri bucece, bikarangira zakugejeje ku rwego rukomeye, kandi bigoye kuzikira neza.

1. Indwara z’umwijima (Hepatitis B & C)
Hepatitis B na C ni virusi zangiza umwijima. Akenshi abantu bazifite babaho igihe kinini batabizi, kugeza igihe bitangiye gutera indwara ikomeye y’umwijima (cirrhosis) cyangwa kanseri yawo. ibyiza  Isuzumishe amaraso buri mwaka bigufashe kumenya  uko uhagaze.

2. Diabete (Indwara y’isukari)

Ushobora kugira isukari iri hejuru mu maraso igihe kirekire ariko ntugire icyo wumva. Uko igihe kigenda kiba kirekire ni ko bishobora kwangiza imyakura, imboni z’amaso, impyiko n’izindi ngingo zumubiri. abantu benshi bakunze kumenya ko bafite indwara ya diabete bageze muzabukuru batangiye kugerwaho n’ingaruka zikomeye.

3. Umuvuduko ukabije w’amaraso (Hypertension)

Ni indwara bita “umwicanyi utuje” kuko nta kimenyetso igaragaza mu ntangiriro. Hari benshi babaho imyaka myinshi bafite umuvuduko uri hejuru ntibabimenye, keretse bagize ikibazo gikomeye nka: stroke, indwara z’umutima, cyangwa impyiko.  dukunze kumva ngo umuntu yapfuye urupfu rutunguranye ,bapima icyamwishe bagasanga yahitanywe n’umuvuduko w’amaraso.

Isuzumishe nibura rimwe mu kwezi umuvuduko w’amaraso.

4. Cholesterol (ibinure byinshi bibi ) 

Ubwinshi bwa cholesterol mu maraso si byiza kuko bitera ingaruka z’irimo n’urupfu. biragoye kumenyako ufite iyi ndwara kuko bigoranye kubona  ibimenyetso    muntangiriro. Iyi ni imwe mu ntandaro z’indwara z’umutima, stroke, cyangwa gufungwa kw’imitsi itembereza amaraso Mubice bitandukanye byumubiri.

5.Indwara z’ubwonko n’agahinda gakabije (Depression, anxiety disorders)

Hari abantu babaho bafite umutima uremerewe, ibitekerezo bibakomereye, ibura ry’ibyishimo no kubura ibitotsi, ariko ntibabimenye cyangwa ntibabihe agaciro. Iyo bitavuwe, bishobora no gutera kwiyahura cyangwa izindi ngaruka mbi zikomeye.  niba w’umva ujya ugira kimwe muribi bimenyetso witinya ahubwo gerageza uganire n’umuganga w’indwara zo mu mutwe . mugihe hari ibintu bikuremereye  shaka inshuti wizeye mubiganireho.

6. Indwara zifata impyiko
Impyiko zishobora kuba zifite ikibazo gikomeye ariko ntibikugaragarire, kugeza igihe umubiri utangiye kure mba. Isuzumishe imikorere y’impyiko byibura rimwe mu mwaka, cyane cyane niba ufite umuvuduko ukabije w’amaraso cyangwa diabete.
7. Kanseri
Indwara ya kanseri iza kumwanya wa mbere muguhitana abantu benshi ku isi muri rusange .Hari kanseri zitagira ibimenyetso mu byumweru cyangwa amezi ya mbere. Iyo zamenyekanye hakiri kare, zishobora kuvurwa neza. Abagore basabwe kwisuzumisha ibere buri mwaka. Abagabo basabwe kwisuzumisha prostate nibura kuva ku myaka 40.

Kwibwira ko uri muzima kubera ko nta burwayi wumva si cyo kimenyetso cy’ubuzima bumeze neza.
Gukora isuzuma rusange rya buri gihe ni ingenzi cyane. Ni byiza kumenya kare indwara itarafata indi ntera, kuko bituma uyivura vuba kandi neza.

Fata umwanya usuzumishe ubuzima bwawe buri mezi make, kuko ni bwo buryo bwo kwirinda gupfa utabizi cyangwa kubabara igihe kirekire wibaza icyo urwaye.

Post Comment