Yamenyekanye muri filime ya Squid Game, ari umukinnyi nomero 120 uba yarahoze ari Umusirikare mu mutwe wa Special Forces!
Ariko se mu byukuri Ni muntu ki.?
Amateka ya Park Sung-hoon, Umukinnyi Nomero 120.
Mu busanzwe amazina ye ni Park Sung-hoon ni umusore wabonye izuba tariki ya 18/2/1985 kuri ubu akaba afite imyaka 40 ya mavuko.
Park avukana na bashiki be babiri akaba yaravukiye ndetse akurira mu mujyi wa Gwacheon ukaba ari Umujyi uri mu majyepfo y’igihugu cya Koreya yepfo.
Uyu musore yize amashuri yisumbuye ku ishuri ry’Indimi z’Amahanga rya Gwacheon Foreign Language High school riherereye mu mujyi wa Gwacheon aha yahize indimi zirimo igifaransa ndetse n’Icyongereza aza guhagarika amasomo ye ubwo yari asoje umwaka wa gatatu wa mashuri yisumbuye.
Aho kuri iryo shuri niho Park yatangiriye ibijyanye no gukina amakinamico ndetse no kwandika amafilime, Aburungano rwe mu mashuri bari bamuzi nk’icyamamare kubera ubuhanga bwe mu gukina amakinamico, kuko ari ibintu yatangiye gukora ubwo yarageze mu myaka yo kugimbuka.
Mu mwaka w’i 2008 nibwo Park yaje gusoza amashuri yisumbuye, maze ahita atangira ibijyanye no gukina filime nkumwuga, icyo gihe aza ku isoko ry’umurimo yari umusore ukishakisha ndetse kubona aho yamenera ngo abashe kumenyekana mu gihugu byari bikiri ingorabahizi.
Muri ibyo bihe yaje kubona akazi muri Kompanyi yitwa Route 21 yakinaga amakinamico gusa nabwo ntiyahabwaga umwanya munini wo kuba yakwerekana impano ye.
Ako kazi yagafatanyaga no gukora indi mirimo iciriritse yo mu nganda mu rwego rwo kureba ko yagira udufaranga yinjiza.
Park Inkono ye yaje guhira igihe mu mwaka w’i 2011 ubwo yakinaga muri filime y’uruhererekane ya Cats on the roof. Mu gikorwa cyo gutoranya abakinnyi bazakina muri iyi filime uyu musore akaba yarahahuriye n’abandi bakinnyi 1000 bose bari biteguye kwerekana icyo bashoboye.
Nyuma yo gukina muri iyo filime, Park yaje gukina mu zindi filime nyinshi zamufashije kubaka izina rye mu ruhando rwa cinema ya Koreya yepfo zimwe murizo twavugamo :
- The History Boys,
- Haunted Asylum,
- Hail To Hell,
- My only One,
- Forbidden Dream,
- The Glory,
- n’izindi nyinshi cyane.
Muri 2023 Park yaje gutoranywa kuzakina muri filime ya Squid Game igice cya kabiri (Season 2) aho yagombaga gukina ari umukinnyi nomero 120 uba yarahoze mu gisirikare cya Koreya Yepfo Ariko akaza kwirukanwa kubera ko aba yarihinduje igitsina akigira umugore kandi ari umugabo.
Muri iyi filime Park cyangwa se umukinnyi Nomero 120 aba afite intego yo gutsindira amafaranga maze akabasha kwibagisha neza bakamuhindura inkumi nziza.
Muri iyi Filime yubaka ubushuti bukomeye n’abakinnyi bagenzi be barimo nomero : 456, 222, ndetse n’umukinnyi nomero 149. Umwanditsi wa filime ya Squid Game ariwe Hwang Dong-Hyuk asobanura impamvu atakinishije umugabo wihinduje igitsina bya nyabyo (Transgender) avugako bitari kwakirwa neza muri Koreya yepfo, kuko abantu nkabo muri Koreya bahabwa akato ndetse batajya bemera kwiyerekana mu ruhame.
Uyu mwanditsi yakomeje avuga ko impamvu yashyizemo role y’umuntu wihinduje igitsina, ari uko mu bice byabanje uyu mukino wazagamo abafite ibibazo bisanzwe by’ubukene, ariko kongeramo umuntu ufite ikibazo n’intego zitandukanye n’izabandi byaryoheje iyi filime kurushaho.
Park cyangwa se nomero 120 yakinnye muri filime ya Squid Game mu bice byayo bibiri “Season 2 na Season 3 ¦
Muri iyi Filime uyu musore yakunzwe n’abatari bacye biturutse ku mutima ukomeye no kutikunda agaragaza ndetse urupfu rwe muri iyi filime rubabaza benshi.
Mu buzima busanzwe Park ni Umusore w’imyaka 40 ya mavuko, ntabwo ari umugore nkuko abenshi babicyekaga ndetse ntiyigeze na rimwe yihinduza igitsina, uyu musore akaba yarigeze ku kanyuzaho mu rukundo na Ryu Hyun-kyung umugore w’Icyamamare mu ruhando rwa filime muri Koreya yepfo.
Ngayo Nguko! Ibyingenzi wamenya ku mukinnyi nomero 120 abenshi bari baziko mu buzima busanzwe yaba ari umugabo wihinduje igitsina akaba umugore gusa si ukuri.
Rushaho gusobanukirwa no kwiyungura ubumenye biciye:
- UMUZI NEWS.COM |
- @Edition x-bright 💫on social media
Post Comment