Polisi y’Urwanda yishimiye kwakira abanyeshuri b’ibigo bitatu byamashuri abanza yo mu mujyi wa kigali

Ku munsi wo ku

 wa kabiri tariki 03 ,kamena,2025

Abanyeshuri 223 bo ku bigo by’amashuri abanza bitatu byo mu Mujyi wa Kigali: Saint Anne de Kigali, Ecole Primaire et Maternelle Saint Gabriel na Rise to Shine Nursery and Primary School, basuye icyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda.

Beretswe imikorere ya buri shami mu kurinda umutekano w’abaturage, banasobanurirwa uruhare rwa Polisi mu kurengera ubuzima binyuze mu butabazi bwihuse no guteza imbere umutekano wo mu muhanda bihereye ku bakiri bato.

Rwanda national policeBasuye amashami atandukanye arimo:

  1. Ishami rishinzwe kurwanya Inkongi n’ubutabazi,
  2. Ishami rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda,
  3. ishami rishinzwe kugenzura ikoranabuhanga ryifashishwa mu gucunga umutekano ,

n’Ishami rikoresha imbwa zifashishwa mu gucunga umutekano.

CP Rumanzi yabashimiye kuba bahisemo gusura Polisi y’u Rwanda, ashimangira ko ari intambwe nziza bateye ibafasha kurushaho gusobanukirwa no guha agaciro umutekano nk’abayobozi b’ejo hazaza.

Yagize ati: “Nk’abakiri bato; aya ni amahirwe abafasha gukura musobanukiwe icyo bisaba kandi mwumva neza uruhare rwa buri wese mu guharanira umutekano n’ituze rusange birambye. “

2 thoughts on “Polisi y’Urwanda yishimiye kwakira abanyeshuri b’ibigo bitatu byamashuri abanza yo mu mujyi wa kigali”

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top