Ibihe byingenzi byaranze umukino wahuzaga APR BBC na Petro de luanda

APR BBC ihagarariye u Rwanda mu mikino ya nyuma y’Irushanwa rya Basketball Africa (BAL 2025) yatsinze Petro de Luanda yo muri Angola amanota 75- 57 mu mukino wo kugena uko amakipe akurikirana n’uko azahura muri kimwe cya Kane [ ¼.]

Ni umukino APR BBC yatsinze bitayigoye kuko yagaragaje kurusha cyane Petro de Luanda ibitse igikombe giheruka cya 2024. umukino wabereye muri SunBet Arena mu Mujyi wa Pretoria muri Afurika y’Epfo.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye APR BBC iyoboye n’amanota 37 kuri 33 ya Petro de Luanda. Aho buriya wese yabonaga ko APR BBC ihagaze neza Kandi irigutanga icyizere cyo kwitwara neza

Agace ka gatatu k’umukino karangiye APR BBC ikomeje kongera ikinyuranyo hagati yayo na Petro de Luanda. Aho karangiye ikiyoboye umukino kukinyuranyo cyamanota agera kuri 15. Umunyarwanda wese aho yarari ibyishimo byari byose kubona ikipe ihagarariye Urwanda APR BBC  yite THE LIONS🦁🦁🇷🇼  APR BBC 61-46 Petro de Luanda APR BBC ubu iritegura kimwe cya kane, aho bazahura nuwatsinzwe hagati ya  US Monastir na Rivers Hoopers.

Ese nawe ukunda basketball ? Niba Ari oya reka dutangire none . Kandi Dutoze abana bacu gukora sport ibihe byose kuko Ari nziza k’ubuzima bwikiremwa muntu ndetse ikaba ibyara inyungu murwego rw’ubukungu.

 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top