Turi mw’isi aho abantu benshi babwira abandi ko kuva iwabo ntacyo babuz bakajya kwibana ari byo byiza binatuma ukura .
Kwibana munzu wenyine bishobora kuguha amahoro, gukora icyo ushaka gusa hari ibintu 10 ngiye kukubwira bibi bizana no kujya kwibana mu nzu wenyine:
- KUMVA URI WENYINE NO KWIGUNGA:
Iyo wibana ntamuntu numwe ubona muvugana mugihe umukeneye cg uri guca mubihe bitakoroheye (nk’igihe wagize umunsi mubi.
Kumara igihe kinini ucecetse ntamuntu muvugana bituma ugira akababaro ndetse n’agahinda gakabije (depression).
2.KUBURA UBUFASHA BWIHUSE MUGIHE UBUKENEYE:
 Igihe urwaye, wakomeretse cg ufite panic attack, ntamuntu uba ukuri iruhande ngo agufashe.
– Ugomba gukemura ibintu byose uri wenyine – kuva kubikomeye kugera kubyoroshye.
3. IBIBAZO BY’AMAFARANGA( financial issues):
 Kwishyura inzu, amazi, umuriro, internet, ibyo kurya byose biraza bikakwituraho wenyine.
Benshi bagorwa no kwishyura bill bishobora kugutera stress ndetse no kujya mumadeni.
4.KUBURA UMUNTU UGUTERA IMBARAGA (LACK OF MOTIVATION):
 kenshi cyane iyo wibana Ntamuntu numwe uba ukwitayeho cga ngo agutere courage akubwira ko ibyo uri gukora ari byo cg Ari byiza urugero: kudakora amasuku cg kumara umwanya munini online .
5. KWIYITAHO GACYE MUBIJYANYE N’IMIRIRE N’UBUZIMA:
Uba ufite amahirwe menshi yo kurya ibyo twita (Junk Food) kandi nibibi, kutarira kugihe cg kunanirwa guteka cg gutekera kugihe.
6. INSHINGANO Z’URUGO ZOSE ZIBA ZIRI MUBIGANZA BYAWE WENYINE!:
- Â Guteka,
- gukora isuku,
- kumesa,
- koZa ibyombo,
- gutunganya ibyangiritse
- Guhaha ……
7. BYONGERA AMAHIRWE MENSHI YO KUGIRA IBIBAZO BYO MUMUTWE [ Mental health disorder ]:
Gutekereza cyane ni bya bose ariko iyo uri wenyine birakabya.Ntakikubuza gutekereza nabi cg kubona ibintu byose muburyo bubi bitewe nibyo uba uri gucamo rimwe na rimwe bitakoroheye cg gukora analyze nyinshi kubuzima.
8. UBWOBA K’UMUTEKANO WAWE:
Kuba wenyine bishobora gutuma ugira ubwoba cg uhora uhangayitse akenshi utekereza ko wibagiwe gukinga, ukagira ubwoba kubera urusaku cg gushikagurika kandi ari nk’abaturanyi bari guhita Cg waba utari murugo ukagira ubwoba bwo kuba wakibwa ibyawe byose.
9. KUBONA NTAGISHAMAJE MUBUZIMA:
-Kuba igihe kinini wenyine ntaguseka, gukina cg gukora ibyo ukunda kurusha ibindi bituma ubuzima bubiha. Kureba film,comedy, chat ,games nabwo bitanga umunezero nko kuba wagirana imyidagaduru nurungano .
Final 10. UBWISANZURE BUKABIJEÂ :
-Kurara amajoro uri mubirori, cg se kuzana abantu utazi murugo rwawe. Ntamuntu uba ufite ukujyenga cg ngo agukosore, icyo gihe biba byoroshye kubura icyerekezo bigatuma ukora amahitamo mabi k’ubuzima bwawe.
 INAMA NAVUGA: “Kwibana wenyine bishobora gutuma ukura, gusa bisaba gufunga mumutwe ugashabuka, kugira discpline kugiti cyawe, ndetse n’amarangamutima akomeye. Niba rero ibyo utabifite, kwibana bishobora kukubana umutwaro mucyimbo cy’umugisha.”
Wowe nikihe gitekerezo watanga kungingo yo kwibana???? 🫣 Jya muri comment section umbwire!🤔
END!
Source: @CAGUWA