Uko nabonye intare😂
<<“Nkiri muto, musaza wanjye yakundaga kumbwira uburyo intare itinyitse kandi ari umwami w’ ishyamba.
Yakundaga kumbwira inkuru zijyanye nazo, uburyo zifite imbaraga ndetse akambwira k’ umugara w’ intare, n’ uburyo zitonoma.
Ni kimwe mu byo nashakaga gukora ndi muri Zambia.
Gukora ku ntare no kugendana nazo!
Sinzi naho ubwoba bwagiye, ariko zari inzozi nashakaga kubona n’ amaso.
Nakundaga kwibaza niba koko intare zibaho, niba ari nzima atari ibishushanyo cg filime iri aho.
Uko nagiye nkura, isura y’ uburyo numvaga intare yangumye mu mutwe.
Kuri njye ni kimwe mu biremwa byiza.
Birasekeje kuvuga uburyo intare ari nziza, ariko rwose numvaga nshaka kuyibona.
Ubwo nayibonye noneho, nahamya ko ari umwami w’ ishyamba.
Nta bwoba nari mfite ko yangirira nabi, ahubwo nari mfite amatsiko yo kuyibona, kuyegera, kuyikoraho no kumenya imibereho yazo.
Njye nizera ko hamwe zituye (mu isenga ry’ intare) ko nazo kimwe nkatwe ziba zishaka gukundwa no kubahwa.
Nk’ intare ndi, nahuye n’ intare!😅Nta bwoba mfite kuri iriya foto, ahari intare zari zantinye😂🤔 >>Solange Nishimwe
Sol Solange, w’imyaka 24, kuri ubu akurikirana impamyabumenyi y’ubuzima rusange muri kaminuza ya Mount Kigali. ashimishwa no gufata amashusho namashusho nyuma akayasangiza abandi kuri social media.